Captaine Thomas Sankara (5) :

Thomas Sankara ku mwanya wa Perezida

Mu magambo ye bwite mu Kwakira 1984, Sankara yagize ati "Impinduramatwara muri Burkina Faso ishingiye ku bunararibonye bwa muntu uhereye ku ihumeka rya mbere ry'Ikiremwamuntu.

Turashaka kuba abaragwa b'impinduramatwara z'Isi, b'intambara zose zo kubohora ibihugu bikiri mu nzira y'Amajyambere.

Twakuye isomo ku mpinduramatwara y'Abanyamerika.

Impinduka zo mu Bufaransa zatwigishije uburenganzira bwa muntu.

Impinduramatwara y'Ukwakira yatumye haba intsinzi n'igerwaho ry'inzozi z'ubutabera i Paris."

"Coup d'Etat" yateguwe na Blaise Compaoré yatumye Sankara aba Perezida kuwa 4 Kanama, 1983 afite imyaka 33.

Iyo kudeta yashyigikiwe na Libya icyo gihe yari mu ntambara n'u Bufaransa muri Chad.

Sankara yisanze aharanira impinduramatwara akaba yarafashwaga n'urugero rwa Fidel Castro na Che Guevara bo muri Cuba ndetse n'umuyobozi w'ingabo muri Ghana, Jerry Rawlings.

Sankara yateje imbere ibitekerezo by'Ishyaka rya Demokarasi riharanira impinduka rizwi ku izina rya "Democratic and Popular Revolution" (Révolution démocratique et populaire, cyangwa RDP).

Izi mpinduka zatangijwe na Sankara zari zigamije kurwanya ubuhake ndetse akaba yaranabigaragaje mu ijambo yavuze kuwa 2 Kanama 1983.

Politiki ye yari igamije kurwanya ruswa, guteza imbera iterwa ry'amashyamba, kurwanya inzara no kwibanda ku burezi n'ubuzima.

Gukuraho ubutegetsi bw'abashefu

Guverinoma iyobowe na Sankara yakuyeho byinshi mu byagenerwaga benshi mu bategetsi b'amoko, birimo nko guhabwa amaturo no kubakorera.

Icyo gihe hahise hashyirwaho komite zishinzwe kurinda Impinduramatwara ndetse zinahabwa intwaro.

Tariki ya 4 Kanama 1984, ku isabukuru ya mbere afashe ubutegetsi yahise yita iki gihugu Burkina Faso, bivuze "Igihugu cy'abahagaze bemye" mu ndimi za Moré na Djula, zikoreshwa cyane muri Burkina Faso.

Yanatangije ibendera rishya anandika indirimbo nshya y'igihugu yiswe «Une Seule Nuit».

Burkina Faso ikaba yari isanzwe yitwa Haute Volta. .../...

Ibikurikira murabisanga kuri paji "Captaine Thomas Sankara (6)"